Iyo urebye hirya no hino kumazu agenda yubakwa usanga agiye afite igisenge gitandukanye, burya hari bigenderwaho mukumenya ubwoko bwigisenge ushyira kunzu yawe; burya igisenge duhereye kukamaro kacyo ko gupfundikira inzu kiri nomubitanga ishuhso rusange yinyubako ndetse kikanatuma munzu hadashyuha cyane cyangwa ngo hakonje cyane
tugiye kurebera hamwe amako yibisenge nyuma turaza gusobanukirwa impamvu akenshi dukunda kubona ubwoko bumwe bwigisenge kumazu yo kubamo hanza aha, burya inzu singombwa ngo igire igisenge ubwoko bumwe kunzuyose buri gace kinzu bitewe na plan yayo gashobora kugira iigisenge ukwacyo, ubwoko bwigisenge buterwa nishusho (forme) gifite cg uko cyubatse.
- Gable Roof (mitwe ibiri)

iki gisenge kigira amako nakwita 2 aho hari simple gable ariyo twarebaga haruguru ariko hakaba na crossed gable aho simple gable ebyiri bazifatanya zikoze imfuruka igororotse, crossed gable ikaba yo irusha simple gable kugaragara neza nubwo nayo isaba ubuhanga bwucyubaka cyane kugirango kitava.
![]() |
Iyi niyo crossed gable |
- Skillion Roof (gitwe kimwe)

- Hip Roof

ububwoko bisaba kwirinda ko haricyazibya inzira zamazi yimvura kuko byatuma iva aha bisaba kubyitaho hakiri kare kugirango bitazabyara ikibazo gikomeye
- Pyramid Roof


- Saltbox Roof

- Butterfly Roof
Ikigisenge gifite forme ya V kuko ninaho izina ryacyo ryavuye koko kimeze nkamababa yikinyugunyugu (butterfly) kikaba cyakoreshwa ahantu hacyenewe igisenge kigufi kdi ariharehare kuburyo skillion roof (gitwe kimwe) itaba ihabereye gusa nanone iyi butterfly igira urubaraza rwiza kumande zose gusa nanone kuberako igira umureko hagati munzu umwe ugomba kwitonderwa haba muri design cg mukubaka kuko kuva kwikigisenge byateza ikibazo gikomeye munzu hagati, imaze kugaragarara kenshi hano mu Rwanda aho abantu batangiye kujya bashaka innovation muri design badakopeye izabaturanyi ndetse burya cyane cyane kuma station ya mazutu niz bakoresha nuko ziba zihishe hirindwa ko umuyaga wagitwara kubera amababa yacyo biroroshye kuba cyaguruka, ariko igihe kiri gihishe (hidden roof) cg arhantu hataba umuyaga kiba gisaneza ndetse kikanatuma munzu hinjira urumuri ruhagije.
- Sawtooth Roof

Iki gisenge irizina ryacyo riva ukuntu iyo urebera muruhande ububona kimeze namenyo yurukezo (saw), kiremye nka skillion roof (gitwe kimwe) ariko kigizwe nuduce twinshi bikaba bikrwa mukurema umwihariko winyubako aho inzu utayisakaza igisenge kimwe ahubwo ugenda uterateranya byinshi iyo rero ari skillion roof washyishe kunzimwe roof zirenze imwe kdi zireba mucyerekezo kimwe icyo gihe byitwa sawtooth roof, nuko bigaragara bisaba kwitondera iyubakwa ryiki gisenge kuko kigira imireko irenze umwe munzuhagati bityo hakaba hirindwa ko cyava ariko nacyo nikiza mukubyaza umusaruro umubyimba wose winzu.
- Flat Roof
Ubu bwoko bwigisenge rero nigihe imfuruka yigisenge aba ari noya cyane imena amazi kuburyo bugoranye cyane, sikunzwe guoreshwa cyane kumazu ya single familly building (inzu iturwamo numuryango umwe) gusa ahantu hadakunze kuboneka amasambu nko kuma townhouse flat roof yifashishwa muyindi mirimo harinaho baterayo indabo bakanikaho imyenda bakahinyagamburira mbese naho kumazu yubucuruzi ikoreshwa muhuterekayo ama air condition cg solar panel amazu yaba maremare baanaterekayo ama antene ahandi ikunda kuboneka ni kumisigiti imwe nimwe uzitegereze uzahabona ubu bwoko
- Dome Roof
dome roof nigisenge gifite forme ya sphere nkuko ifoto ibyerekana ikaba inakunzwe cyane nidini rya islam kuko imisigiti ikomeye kwisi usanga ioresha ibibisenge ndetse nokuma greenhouse manini nahano iwacu mu Rwanda tubaka tuyifite kuri convention center, izi roof akenshi zubakwa muri beto (concret) cg se mubirahure na structure yibyuma, gusa kumazu yo kubamo asanzwe tubona hafaha ntago ikunzwe gukoreshwa cyane cyereka mubihugu byateye imbere muma mension niho zijya ziboneka kumazu yabakire.
- Curved Roof

- Combined Roof
iyi combined roof nigihe bavanga ubwoko burenze bumwe bwigisenge mubwo twavuze haruguru ikinigihe plan yinzu iba itoroshye yakozwe kubushacye bwanyirinzu akenshi izi nzu zigaragara neza kubera umwihariko wazo wigisenge, nkiyinzu igaragara kwiphoto haraho igeretse hari naho itageretse inkuta zayo sizireshya zigiye zireshya bitewe nubwoko bwagasenge kari hejuru yazo
Habaho amoko menshi yigisenge ariko amenshi akomoka kuraya twavuze yemwe bikaba bitanabuza umuhanga muguhanga amzu kuba yatekereza urundi ruvangitiranye rwibitekerezo mugukora igisenge kiza kibereye ijisho ndetse na plan yinzu itari rectangular nkuko kenshi bigenda ahubwo byagatewe nimiterere yi kibanza cyubakwaho
Impamvu rero uzabona akenshi ibisenge byamazu yo kubamo bisa nuko na plan nyinshi zamazu ziba zisa bityo bose bakisanga ibisenge bisa cyagwa ari form imwe ariyo hip roof nanone uko tutaramenyara kubyaza umusaruro umubyimba (volume) winzu yose niyompamvu tureka hejuru sihakoreshwe nyamara inzu ifite igisenge cya metero 7 kitabyazwa umusaruro tuzabirebaho ubutaha byimbitse.
byiza cyanee hakenewe kivugurura imyandikire namafoto yifashishwa akagaragara neza cyanee .Muzadusobanurire uko ibisenge bikorana na climate yahahantu
ReplyDelete