Friday, May 1, 2020

SOBANUKIRWA IMPAMVU UBWINSHI NU BUKANA BYIMVURA BIBARWA MURI MILIMETERO (MILLIMETRE) UMENYE ICYO BIVUZE NAHO BICYENERWA MUKUBAKA IBIKORWAREMEZO

Nikenshi twumva ibyerekeye iteganyigihe, tumaze kumenyera  Meteo Rwanda ibyo itubwira byerekeye imvura ishobora kugwa (yes usomye neza ishobora kugwa, iteganya gihe si ivuga gihe harubwo ibiteganwa bitaba ariko biba byateganijwe) ariko harubwo bavuga ibipimo abantu benshi sibabisobanukirwe niyo mpamvu nifuje gusobanura uyu munsi ibyerekeye ibipimo byimvura.
Nkuko mubibona mwitangazo cg imenyesha rya Meteo Rwanda yatanze yavuze ngo Imvura nyinshi iteganijwe iri hagati ya milimetero 90 na 210  kdi tuziko imvura aramazi aturuka mucyo twita ikirere noneho ukibaza uti nugute ubwinshi bwamazi bubarwa muri milimetero kandi tuziko ibisukika amazi aherereyemo bibarwa muri litiro? ok dore uko bibarwa kugirango bijye muri milimetero.
Imvura igwa kubutaka kandi ubutaka bupimwa muri meterokare (square meter) sasa rero iyo bavuze ngo imvura izangwa ni milimetoro imwe bivuzeko kuri meterokare imwe (square meter ) hagwahaho imvura ingana na litiro imwe yamazi, sasa rero iyo bavuze ngo hazagwa imvura ya milimetero 90 bishatse kuvuga ngo kuri meterokare imwe  hagwaho amazi angana na litiro miro cyenda (90) ubwo rero bitewe nubutaka ufite ukanamenya ubuso bwabwo wamenya ingano yimvura yaguye kubutaka bwawe sasa rero wakwibaza uti ibi byakatumariye iki mubuzima bwaburimunsi kumenya ingano zimvura ingwa? aha rero nagusubiza ko icyo byamara biri hejuru yo gupanga gahunda zawe ngo utaza kunyagirwa ari byinshi haba mubuhinzi haba mubworozi ndetse no mubwubatsi ni kenshi ducyenera data ziturutse kumvura, uretse kuvuga ngo iyo imvura iguye irasenya ikangiza ibikorwremezo burya no mu kubaka duha agaciro ingano yimvura hamwe muhantu hatatu dukunda gukoresha data ziturutse kumvura ni mukubaka ibiraro kugirango tumenye uko indeshyo ningano zikiraro amazi azaca munsi atazakirengera, iyo ikiraro cyarengewe rero nuko buriya haba hari impamvu amazi yagombaga kugica munsi yabaye menshi hari impamvu nyinshi zabitera tuzazivugaho ikindi gihe icyo nshaka kuvugaho today cyoroheje gusobanura nuburyo ki ingano yumureko ujya kunzu ndetse nikigega gifata amazi bipimwwa biturutse kungano yimvura ishobora kugwa aho iyo nzu yubatse.
twabonyeko Meteo Rwanda iduha ibipimo byimvura izangwa cg ishobora kugwa twanumvishe ukuntu ibipimo iduha tumenya litiro zamazi zingwa kubuso bwa  metero kare 1, iyo tumaze kubona ubuso bwigisenge kizanjya kunzu (tuvuge urugero  wenda metero kare 120) noneho na meteo Rwanda ikaba yatubwiyeo imvura ishoboka nyinshi ari millimetero 210 nukuvuga kugisenge gifite meterokare 120 hazangwaho litiro 210 kuri buri meterokare yigisenge, totali izaba 210x120=18900litiro.
litiro 18900 zingana na meterokube 18.9 nukuvuga ngo ushaka gufata mazi yose yo kugisenge mukigega wagura ikigega cya meterokube 19 (abarimenshi ayamazi niyo mpamvu amwe ajya mukigega andi akanjya mubyobo doreko niyo mvura iba itagwa burigihe ahubwo ninyinshi ishoboka ariko ushatse kuyafata yose nuko ubra amazi azagera kugisenge cyawe).
sasa rero nkuko tubonye uko tumenya ingano yamazi agwa kugisenge tukamenya uko ugabanya ajya mukigega nanjya mubyobo ninako tumenya ingano zumureko uzatwara aya mazzi kuva kumabati kugera mikigega, gusa hano hazamo ikindi kintu kitoroshye kitwa umuvuduko wamazi ndentse imfuruka yigisenge, ninfuruka yumureko, burya ukora umureko kunzu uzabasha kwakira amazi aturutse kugisenge ukanabasha kuyihutisha ukayanjyana mukigega mugihe gikwiye. 
ibibyose iyo wabibaze neza amazi sanjya yuzura umureko yewe numureko susaza cg ngo uhnuke kuko bawikoreje ibyo udashoboye niyo mpamvu uhitamo ubwoko bwumureko nibiwugize  bitewe nubwinshi bwamazi azacamo ndetse numuvuduka azahacana ajya mukigega buruko avuye kumabati.

muri macye ingano yikigega ndetse ningano, imfuruka byumureko winzu bituruka kurariya makuru meteo Rwanda iduha, ariko harinzira kubatsi ducamo kugirango baduhe izo data ducyeneye igihe turi munyigo yinyubako cg ibikorwa remezo.


nizereko haricyo usobanukiwe mubyo twasobanuye muri macye ugize ikibazo kimbitse mubyo twavuze cg ushaka kugisha inama mubyerekye iyi ngingo watwandikira kuri nkusibasile@gmail.com cg +250784360016 

1 comment: